Kwandika interuro ibanziriza inkuru ya Radiyo-cue

Wirambirana cyangwa ngo ujijishe abakumva(abagukurikira), akazi kawe n’ugutuma abantu bagira ubushake, gusobanukirwa, kwitaho- mbese kugurisha amakuru.

Kwandika amagambo ngenderwaho y’inkuru ya Radiyo: Neil Churchman

Gurisha inkuru

Ibyo ukora byose, wirambirana cyangwa ngo ujijishe abakumva(abagukurikira). Inkuru zimwe ziba zoroshye kandi zikurura; izindi zikarambirana kandi zitumvikana. Akazi kawe n’ugutuma abantu bagira ubushake, gusobanukirwa, kwitaho. Interuro ibanziriza inkuru  n’idirishya ry’iduka tukaba turimo kugurisha amakuru.

Ibiri mu nteruro ibanziriza inkuru

Reba inkuru iyo ariyo yose mu kinyamakuru-ifite umutwe, amagambo atangira inkuru, n’igice gisobanura birambuye. Interuro yawe ibanziriza  inkuru ukora, ku mutwe n’amagambo atangira inkuru ibindi bigakorwa n’umunyamakuru. Uru n’urugero:

Umutwe: ubujura bwo kwinjira mu mazu no kwibisha ingufu byazamutse uko gusubira inyuma k’ubukungu kugenda kugora.

Interuro ibanziriza inkuru:”kuzamuka bikabije k’ubujura bwo kwinjira mu mazu, ubujura busanzwe n’ubukoresha ibyuma byagaragaje  ko hari ibyaha bikomeye biterwa no kutabona inguzanyo mu ma banki”.

Ibi nibyo bigomba kuba biri mu nteruro yawe ibanzira inkuru yawe:

Interuro nziza zibanziriza inkuru

Interuro nziza zibanziriza  inkuru zikurura abakurikira vuba. Aho bishoboka garagaza igikorwa. Hari urugero rwiza rukurikira kuva ku ncamake yanyuze kuri Radiyo 4”.

“Abanyapolitiki mpuzamahanga bo mu bihugu by’iburengerazuba basohotse mu nama ku ivanguramwoko i Geneve ubwo Perezida wa Iran Mahmoud Ahmadinejad yavugaga ijambo(disikuru) yateje kwivumbagatanya ubwo yasobanuraga ko Leta ya Israel ariyo ngome kandi ivangura kurusha izindi zose. Kuva Geneva, Imogen Foulkes.”

Aha turi mu gikorwa. Umurongo wa 1 utanga iki, inde na hehe. Uwa 2 utanga kuki. N’ikigaragaza kudasesagura. Ikiyongeyeho, 

Ongeraho ikimbitse cy’ubumuntu

Gusubiramo amagambo akomeye y’umwe mu bafite uruhare mu bintu cyangwa utuntu tw’imbitse tw’ubumuntu rimwe na rimwe bishobora gutuma interuro ibanziriza inkuru ya radiyo yumvwa.

‘Uwahoze ari umudepite w’ishyaka rya Labour Alice Mahon yeguye mu ishyaka kubera uburyo Gordon Brown afata ubukungu n’ikibazo cya za email muri Downing Street. Yavuze ko isura y’ishyaka yangiritse.”

Ahubwo twabikoze dutya:

“Uwari umudepite w’ishyaka rya Labour Alice Mahon yeguye mu ishyaka amaze imyaka 50 ari umuyoboke, avuga ko amera nk’urwaye kubera uburyo ishyaka riyobowe. Mu rwandiko yandikiye akarere ahagarariye  mu nteko ka  Halifax, yavuze ko yavuwemo(yatabwe mu nama) na Gordon brown kubera uko yafashe ubukungu n’ikibazo cyo gushyira ahagaragara email”.

Urugero rwa kabiri ni rwiza ku nteruro nziza ibanziriza inkuru. Harimo ibyimbitse by’ubumuntu, ururimi rw’umvikana kurushaho, amagambo nka “numva ndwajwe” kandi “mvuwemo-ngambaniwe-ntabwe mu nama”. Bishimishije kurushaho ku wumva.

Gukorana

Interuro zinza ibanzirisha  inkuru yanditse neza ituruka ku gukorana hagati yawe n’umunyamakuru. Intego yawe ikwiye kuba kudatandukira ibyo umunyamakuru ari buvuge nyuma yawe. Bityo ni byiza kuvuga hakiri kare kandi kenshi, niba  bishoboka.

Menya inkuru yawe

Ibyimbitse by’ingenzi bishobora guhinduka ku munota wa nyuma, cyangwa se ibibazo bya tekinike bishobora gutuma umunyamakuru wawe agira ibice by’inkuru asiga. Ugomba kumenya inkuru yawe neza. Soma urebe uko ibindi bitangazamakuru byayanditse (biyitangaza) kandi uhore witeguye kongera ukandika ku munota wa nyuma.

Byoroshye

Uwumva afite amahirwe yo kumva ibyo uvuga, bityo koresha ururimi rworoshye, rukurura kandi rugerwaho. Irinde interuro z’ibice byinshi. Niba interuro ibaye ndende bikabije, yicemo ibice wisomere iyo nteruro, bishobora gutuma amagambo yasubiwemo agaragara cyangwa agoranye kuvuga. Abatunganya amakuru bari ku meza bongorerana n’ikintu kiza-s’ukuvuga ko habaye ikibazo rusange mu bwonko

Irinde ishyano

Hari ibintu byishi bishobora kwangiza inyandiko yawe nzinza-kandi akenshi n’umuntu ubyitera. Umva buri gihe igikurikira interuro ibanzira inkuru. Si byiza ko iyo nteruro n’ibikurikira mu nkuru bibamo amagambo n’interuro zimwe, ni bibi.

Interuro ibanziriza inkuru ku bisanzwe

Itonde buri gihe iyo interuro ibanzira inkuru itangiranye n'ibisanzwe. Niba wumvise interuro”iyo raporo kuva kuri Justin Webb”, witegura kumva ijwi ry’umuntu bwa mbere-si ijwi ry’igikoko, iry’amasasu cyangwa akarumbeti.  Interuro ibanziriza kuba umuntu ababajwe n’umuntu, ikintu bishobora gutegura abumva ko bagiye kumva urusaku mbere yuko Webb agaragara.

Reka ikimbitse,

Jya ureka ikimbitse, ariko bitabujije ko haba gusobanukirwa. Imibare myinshi ishobora kwangiza interurro ibanzrisa inkuru, ariko hari ubwo biba ari ngombwa-kandi ntuzibwire ko hari uwumva icyo amagambo yanditse mu bugufi avuze. Uko byaba byumvikana nabi bite, si bose bazi ko NICE bihagarariye-the national institute of health and clinical excellence-ishuri rikuru ry’igihugu ry’ubuganga n’ubudashyikirwa mu buvuzi.

Gurisha  interuro ibanziriza inkuru

Buri gihe andika interuro zawe zibanziriza inkuru utekereza abo wandikira. Nryqweetworks bafite amagambo yabo bakoresha n’imigenzo yabo kubera ababumva(ababakurikira). Kuri radiyo 2 y’umuziki(indirimbo), ntitwakwigera dukoresha amagambo “umuririmbyi Michael Jackson” dutangira inkuru, kuko tuba tuzi ko abantu bazi icyo Michael Jackson yari cyo: umuririmbyi w’injyana ya pop. Kuri Radiyo ya 5 ntitwakwigera dukoresha amagambo “David Bechkam umukinnyi w’umupira w’amaguru”, kuko tuba twiteze ko abafana bumva iyo Radiyo bazi icyo Beckham ari cyo.

Igira ku bandi

Igice cya BBC cy’amakuru cyuzuyemo abanditsi b’ intera zibanziriza amakuru  b’ibihangange. Hengereza hirya y’intugu z’abandi; igira ku bandi. Niwumva interuro ibanziriza inkuru nziza ,yige, geregeza urebe uko ikora. Niba bihora bikugora, gerageza tekinike yoroshye: ibaze ukuntu watanga inkuru mu nteruro imwe. Ni kenshi kurusha kuko interuro imwe ari yo shingiro y'interuro yawe ibanziriza inkuru y’agahebuzo. 

Aho abakozi binjirira

Nyabuneka ihangane mu gihe tugenzura ko uri ku murongo wa BBC

Ihangane, ntitwashoboye kwemeza ko uri ku murongo wa BBC

  • Nyabuneka genzura ko uri ku murongo wa BBC
  • Nyabuneka genzura niba umurongo uri gushaka ari wo
Funga ukomeze

Uremewe ku murongo wa BBC

Funga ukomeze