Ibiganiro bigenewe abaturage babariza kuri telefoni.

Ikiganiro cyo gutelefona, abantu batanga ibitekerezo cyangwa babaza, nabyo bigomba gutegurwa. Umunyamakuru agomba kumenya ikiganirwaho n'ikibazo cy'ukuri.

Gutelefona babaza ibibazo

Kuri Julian Worricker umunyamakuru wa BBC ukora akazi ko gutangaza amakuru muri BBC, ibanga ryo gutelefona n’ukumenya ikiganirwaho n’ikibazo cy’ukuri.

Ikibazo gikwiye kuba kigufi, cyumvikana, binyuranye nibyo umuntu yigeze kwiga mu itangazamakuru, wenda bishobora kuba bisaba gusubiza “yego” cyangwa “oya”.

Byanze bikunze niba ubajije ikibazo gisaba “yego” cyangwa “oya” ugomba kwitegura ibisubizo bigufi cyane. Bityo ukurikizaho “kuki”... hanyuma ugakomeza. 

 “Ushobora guhamagara”

Urugero aha nuko uhakana cyangwa ushyigikira abazatuma habaho impaka. Ubu ni uburyo bwo gukurura abaguzi. Ibyo urimo kuvuga ni “ushobora guhamagara” ariko urabikora mu buryo bugoye kurushaho.

Ugize amahirwe yo gukora ibi mbere ya gahunda yawe ni byiza kurushaho. Telefoni ya mbere n’igice gikunze gukomera muri iyi nzira. Ntutinye gusubiramo inomero ya telefoni inshuro zirenze imwe.

Uhamagara wa mbere

Reka ahamagare vuba bishoboka. Hari itegeko ritanditse ko iyo umwe ahamagaye abandi bakurikiraho. Abenshi biganyira gufata telefoni-ariko iyo bumvise abandi bahamagaye bibaha ingufu zo kubikora nabo.

Nubwo baba atari abahagamara wifuzaga ariko baruta ubusa. Fata icyemezo gisharira. Niba ufite abatanga ibiganiro biteguye kuvuga ku kibazo cya mbere, wikumva ukwiye kubabanza.

Hari uhamagara utegereje, banza umwumve... hanyuma abatumirwa bakurikireho.

Aho abakozi binjirira

Nyabuneka ihangane mu gihe tugenzura ko uri ku murongo wa BBC

Ihangane, ntitwashoboye kwemeza ko uri ku murongo wa BBC

  • Nyabuneka genzura ko uri ku murongo wa BBC
  • Nyabuneka genzura niba umurongo uri gushaka ari wo
Funga ukomeze

Uremewe ku murongo wa BBC

Funga ukomeze