Gushyikirana n'abatumirwa

Umunyamakuru ugeza ikiganiro ku abakurikira radiyo, hari ukuntu agomba kwifata ari kumwe n'abatumirwa mu kiganiro. Abigenza gute? Bikurikirane hano.

Abatumirwa : Ibitekerezo bya Kevin Marsh

Wakwizera ute gufata abashyitsi cyangwa se abatumirwa bawe neza n'ubwo ikiganiro mufitanye cyaba gihambaye?

Hari uburyo butandukanye bwo kugirana ikiganiro kibaza, kandi buri kiganiro kigira uko gitangizwa.

Ibiganiro bibaza bigamije kugerageza icyo wemera cyangwa utemera ndetse no gushaka igisubizo nyacyo ku byo wabajije, bishaka ko utsimbarara ukihagararaho ntuzahe uwo ubaza icyatuma ari we uhagarika ikiganiro ku bakumva.

Ku rundi ruhande ugomba kuba indakemwa ku batumirwa bawe.

Amabwiriza ngenderwaho ya Robin

Hafi imyaka mirongo itanu ishize, aho abatangazaga amakuru bumvaga ko kugira ibiganiro bibaza abatumirwa byari ikibazo kigoranye. Umusore witwa Robin Day yaje kugira icyo abivugaho agira ati: “Umunyamakuru afite uburenganzira n’inshingano zo kubaza ibibazo ibyo ari byo byose bipfa kuba biri mu nyungu z’abaturage avugira”.

Ariko kwihagararaho ku nsanganyamatsiko ntibivuze gukora nabi. Uko ibiganiro ku nsakazamashusho (televiziyo) byagiye bitera imbere, Robin ubwe muri 1961 amabwirizwa ngenderwaho, ashaka kugaragaza igipimo kiri hagati yo kuba wihagazeho no gukora ibitunganye, binoze.

Amabwiriza yari agenewe abanyamakuru b’insakazamashusho (Televiziyo) ariko kandi n’abandi banyamakuru bakaba bayagenderaho. Yavugaga ko abanyamakuru b’ibiganiro bibaza baba ari ab’igitsina gabo, ariko aza kubisabira imbabazi mu gitabo yanditse ku buzima bwe.

  • Umunyamakuru wa Televisiyo uba mu biganiro akora, agomba gukora akazi ke nk’umunyamakuru nyawe, akumva ibintu n’ibitekerezo bifatika.
  • Yagombye gushyira ku ruhande ibitekerezo bye bwite, ahubwo akabaza ibibazo bimuha ibisubizo bisobanutse nta kigaragaza ko afite aho abogamiye.
  • Uwo bavugana iyo ari umuntu ukomeye “yirinda icyuho cyo kuba yamutera ubwoba”.
  • Ntabwo agomba kuvangira ikiganiro kibaza akuramo ingingo zitagorotse zari ngombwa cyangwa yanga ku bushake ibibazo nyabyo.
  • Agomba kwirinda kujya ku ruhande rw’abashaka kumugira igikoresho ngo yoroshye cyangwa agoreke ikiganiro mu nyungu n’icyubahiro cye cyangwa gushaka gushimisha ubuyobozi. Asanze ntaho bahurira yahitamo guhagarika ibibazo.
  • Ntagomba gutegurira ibibazo uwo aza kubibaza ariko ashobora gutegura ibyo ahaka kubazaho. Aramutse yerekanye ibibazo ibi n’ibi aza kubaza, yaba nta bushobozi aba agifite bwo kubaza ibindi byagaragaza neza ibintu cyangwa ngo yerekane ko igisubizo kidasobanutse.
  • Atanga igihe nyacyo ku bisubizo bitewe n’umwanya Televiziyo yahaye icyo kiganiro.
  • Ntagomba gushingira ku nararibonye ye mu mwuga ngo atege umutego uwo abaza cyangwa ngo amubuze kwisanzura ngo nuko atamenyereye ku nyura kuri  Televiziyo.
  • Abaze ibibazo bye atajenjeka ariko kandi atananiza, adakomeretsa, mbese aterekana ko ari indakoreka.
  • Agomba kwibuka ko ubaza umuntu kuri Televiziyo aba atari mu kiganiro-mpaka, atari umushinjacyaha, umucamanza, umuganga w’indwara zo mu mutwe, cyangwa undi muhanga muri ibi n’ibi, ariko ari umunyamakuru ushaka inkuru abamureba bakeneye.

Amabwiriza ya Sir Robin, arebana n’imyitwarire y’umunyamakuru ubaza, ndetse n’uburyo ikiganiro akora kigomba kuba giteye, yatanze igihe n’ibyagenderwaho bisobanutse ngo habe ikiganiro cyiza kandi gishimishije.

Nubwo Bwana Robin mu mateka yabaye icyamamare n’umunyabwenge nk’umunyamakuru w’ibiganiro bibaza, ntaho yagaragaye nk’indyarya cyangwa ngo agire amakemwa. Ahubwo yabaye indakemwa kuri buri wese mu byo yakoraga.

Ku bijyanye na rubanda

Abenshi mu bareba BBC kuri Televiziyo cyangwa bayikurikira ku nsakazamajwi, bavuga ko bahindura ku yindi nsakazamajwi iyo babona ko ikiganiro kigenda nabi cyangwa kitanoze. Ikiganiro gitakaza akamaro (agaciro) iyo icyo kigamije kidahuye n’uko ubazwa yafashwe kandi abigaragaza.

Aho abakozi binjirira

Nyabuneka ihangane mu gihe tugenzura ko uri ku murongo wa BBC

Ihangane, ntitwashoboye kwemeza ko uri ku murongo wa BBC

  • Nyabuneka genzura ko uri ku murongo wa BBC
  • Nyabuneka genzura niba umurongo uri gushaka ari wo
Funga ukomeze

Uremewe ku murongo wa BBC

Funga ukomeze