http://www.bbcgreatlakes.com

28 Ukwa ndwi, 2010 - 18:48 GMT


Ally Y.MUgenzi

Victoire azaburanishwa byanze bikunze-Martin Ngoga

Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda, Martini Ngoga, yavuze u Rwanda rugitereje ibimenyetso rwasabye bihugu binyuranye kugira rushobore gutangiza urubanza rwa Victoire Ingabire, umuyobozi w'umutwe FDU INKINGI.

Martini Ngonga yasuye BBC uyu munsi, yavuze ko hari ibimenyetso bafite ariko barashakisha ibindi, yanze kuvuga ibyo aribyo.

Yavuze ko ibihugu byasabwe gutanga ibyo bimenyetso birimo Amerika, Ubudage, Ubuholandi, Ubuswisi, Ububirigi, DRCongo, n'Uburundi, yavuze ko hari bimwe byatanze ibyo bimenyetso.

Ngo kandi n'ubwo batabona byose, yavuze ko ibimenyetso bafite bihagije kugira ngo urubanza rwa Ingabire rutangire.