BBCGreatLakes.com
Igiswahili
Afrika
 
Ayanyuma: 14 Ukwa gatanu, 2010 - 15:42 GMT
 
Sangira n,incuti   Ayasohoka neza
Ishyaka Green Party ngo nta murongo ryahinduye
 
Ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibisukikije riratangaza ko rigikomeye ku murongo wo kutavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Cyakora ngo si igitangaza kuba ryanashima bimwe mu bikorwa neza n’ishyaka riri ku butegetsi.

Umukuru w’ishyaka Franck Habineza avuga kandi ko ishyaka rye ryayobotse Democratie ikozwe mu mahoro ndetse ahakana amakuru amuhuza n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu ibaruwa umukuru w’ishyaka yoherereje ibiro ntaramakuru by’u Rwanda ariko ikaba yanageze kuri BBC, bwana Habineza Franck avuga ko yababajwe n’inyandiko yasohowe n’ibi biro.

Iyo myandiko yemeza ko Green Party of Rwanda yaretse umurongo yavukanye mu gihe igerageza kwiyandikisha ku buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda .

Bwana Habineza ashimangira ko bidashoboka ko ishyaka ryareka umurongo ryatangiranye cyakora ngo rigomba no kubaha amahame mpuzamahanga y’amashyirahamwe arengera ibidukikije yo kwirinda guhangana.

 
 
AMAKURU YA NYUMA
 
 
Sangira n,incuti   Ayasohoka neza
 
  Turi bande | Dutere akamo
 
BBC Copyright Logo ^^ Subira hejuru
  Amashakiro | Ikirere| Ibiganiro| Imirongo
 
  BBC News >> | BBC Sport >> | BBC Weather >> | BBC World Service >> | BBC Languages >>
 
  Mfasha | Wenyene