|
Ibitekerezo ku kurwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda
|
|||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
Imvo n'imvano y'uyu munsi iribibanda ku butekerezo byatanzwe n'abakurikiranye ikiganiro cyo mu cyumweru gishize aho Umuvunyi
mukuru w'u Rwanda Bwana Tito Rutaremara yasubije ibibazo by'abaturage ku bikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengana mu Rwanda.
Hari benshi batwandikiye abandi baradutelefona na none bagaragaza ibitekerezo byabo ku bikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda. Iki kiganiro na none cyakiriye ibitekerezo ku kibazo cy'impunzi z'abanyamulenge ziri mu Burundi ubu zimuriwe mu nkambi ya Bwagiriza mu ntara ya Ruyigi. Mu Biganiro twabagejejeho kuri izo mpunzi mwumvise ukuntu zitashakaga kwimukira aho i Bwagiriza ngo kubera impamvu z'umutekano. Ariko nyuma y'inama hagati ya Congo,u Burundi ba HCR-izo mpuzi zemeye kujya i Bwagiriza ariko by'agateganyo. Hari abakomeje kuduhamagara bashaka kugaragaza ibitekerezo byabo kuri icyo kibazo. |
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||