|
 |
|
| rwanda, remittances, economy |
Umuyobozi wa banki nkuru y'u Rwanda aravuga ko iyo banki yorohereje Abanyarwanda batuye hanze y'igihugu kohereza amafaranga
mu Rwanda.
Bwana Francois Kanimba,yabwiye BBC GAHUZAMIRYANGO ko Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe batuye mu mhanga bashobora kohereza
amafaranga bakoresheje konti nshya iri muri banki nkuru.
 |
|
| Francois Kanimba |
Iyo konti kandi ngo banayikoresha mu kwohereza amafaranga yo kuzigama kuko banki yo mu Rwanda hamwe n'izindi zo muri Amerika
ngo zitanga inyungu iri hejuru (kugera ku bice 8%) mu gihe amabanki yo mu burayi n'amerika yagabanije iyo nyungu cyane (kugera
hafi 0%).
Ibyo ngo biterwa n'uko izo banki z'iburayi zahungabanyijwe n'ikibazo cy'ubukungu kw'isi, nyinshi zirahomba, izindi zigobokwa
n'amaleta yaho, bituma ziganya inyungu zatangaga.
Bwana Kanimba yavuze ko n'ubwo ku isi hari ingorane z'ubukungu mu mezi atanu ya mbere y'uyu mwaka amafaranga yoherezwa mu
Rwanda yazamutseho 26 ku ijana agera ku madolari miliyoni 70.
Kanimba aranavuga ko ikindi kintu gituma amafaranga atangwa n'abanyarwanda baba mu mahanga yiyongera ngo ari uko abo banyarwanda
nabo nyine bagenda biyongera, ngo barabyara, abana babo nabo bagakora bityo ibyo bohereza bikaba byinshi.
|