|
Umukenguzamateka Safari Stanley yakatiwe na Gacaca
|
|||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
Urukiko Gacaca mu mujyi wa Butare rumaze gukatira igihano cya burundu y’umwiherero Senateri Stanley Safari nyuma yo kumuhamya
uruhare mu byaha bya genocide ya 94.
Stanley Safari yahamijwe iki gihano atari imbere y’urukiko kuko amakuru akomeje kuvuga ko yahunze igihugu . Urwego rwa senat yabarizwaga mo rwamaze gutangaza ko rwamwandikiye ibaruwa imuhamagaza ku kazi kuko atahehuruka bitaba ibyo ngo agafatirwa ibindi byemezo. Safari Stanley ni umunyapolitiki w’inararibonye wamenyekanye cyane mu ishyaka rya MDR mbere y’uko risenyuma nyuma akazza gushinga irye yise PSP. N’ubwo atari imbere yarwo mu gihe cy’urubanza ,urukiko Gacaca rwa Cyarwa mu mujyi wa Butare rwasanze Stanley Safari ahamwa n’ubwicanyi bwibasiye abatutsi yakoze ubwe ndetse ngo akaba yaranakanguriye abahutu guhiga abatutsi aho bava bakagera . Abatangabuhamya bashinja Stanley Safari urupfu rw’abatsutsi 8 bari baramuhungiyeho ,ndetse n’uruhare mu rupfu rw’abandi 600 baguye muri kaminuza y’U Rwanda. Urubanza rw’uyu mutegetsi rwatangiranye n’ukwezi gushize ,ku nshuro 2 zibanza akaba yari yahakanye ibyaha byose aregwa . Nyamara ubwo yari ahamagajwe ku nshuro ya gatatu,yaba Safari ubwe ndetse n’abatangabuhamya bamuvugira ntawagaragaye imbere y’urukiko. Aha ni bwo inkuru yahise ikwira ko yambutse imipaka y’igihugu bamwe ndetse bavuga ko yamaze kugera ku mugabane w’U Burayi. Gusa kimwe mu binyamakuru bya hano mu gihugu cyavuze ko Senator Stanley Safari yagaragaye mu mujyi wa Kampala muri Uganda ari ku biro by’ishamni rya loni ryira ku mpunzi. Senateri Safari ubu wujuje imyaka 67 avutse yamenyekanye cyane muri politiki kuva mu ntangiro za 90 ubwo mu Rwanda hemerwaga Politiki ishingiye ku mashyaka menshi icyo gihe akaba yari mu ishyaka rya MDR . Yaje kuba umudepite ahagarariye iri shyaka mbere y’uko riseswa n’inkiko mu ntangiro z’umwaka wa 2002 riregwa guhembera amacakubiri Uyu Safari kandi ni umwe mu bari bagize igice kiyomoye kuri MDR ,mbere y’uko isenyuka we na bagenzi be barega urundi ruhande kurangwa n’ingengabiotekerezo ya Genocide . Nyuma y’induru nyinshi,MDR yaje gusenyuka ndetse na bamwe mu bari bakiyitsimbarayeho bazinga utwangushye bahunga igihugu . Stanley Safari abaye uwa kabiri mu bategetsi uhunze igihugu akurikiranyweho uruhare mu itsembabwoko ,undi uzwi cyane akaba Alfred Mukezamfura wahoize ayobora inteko ishingamategeko we wagiye mu mpera z’umwaka ushize nyuma yamatora rusange y’inteko yasimbuye iyo yayoboraga . |
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||