|
Igipolisi cy'u Burundi kirasaba imbabazi
|
|||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
Mu Burundi abapolisi batanu bamaze guhagarikwa, inyuma yaho bagiriye aho abanyeshiri bari mu ngando z'aba scout muri komini
Kayogoro, barabarasa.
Aho mu ntara ya Makamba, amakuru aturukayo akavuga ko umu scout umwe ubu amaze kwitaba Imana, abandi babiri bakaba bakiri mu bitaro by'i Makamba aho bavurirwa ibikomere by'aho barashwe. Umuvugizi w'igipolisi cy'u Burundi, Pierre Chanel Ntarabaganyi yasabye imbabazi z'ibyo yari yavuze mbere yemeza ko abo bana aribo babanje kurasa abapolisi maze abapolisi bakabasubiza. Bwana Ntarabaganyi yavuze ko ayo makuru yari yayahawe n'umukuru w'igipolisi w'i Makamba bituma nawe ayatanga atyo ariko ko nyuma baje kumva ko hari abandi bantu bari bahari bavuga ko atariko byaganze. Ntarabaganyi avuze ko ubu ikibazo bakijyanye mu bashinjacyaha kugirango bakore amaperereza dore ko polisi yo ngo idashobora gukora amaperereza kandi ariyo iregwa muri icyo gikorwa Ubu rero ngo ikibazo kigiye mu bucamanza.
Abo banyeshuri bavuga ko kuva mu kwa mbere, buri ku cyumweru bakora izo ngando ariko ko bagiye kubona babona Musitanteri wa Komini Kayogoro, bwana Nestor Ntakarutimana yohereje imodoka mu masaa moya ya mugitondo, irimo abapolisi baraza bahageze batangira kubarasa. Bwana Nestor ariko we avuga ko yari yaregewe n'umuntu wari wumvise urusaku rw'abo bana mu gitondo kare mu masaa kumi, kandi kuko ngo batari bamusabye uruhushya bituma yohereza abapolisi kureba ibyo aribyo. Musitanteri Ntakarutimana kandi yari yabwiye BBC ko abo bana bakomeretse ariwe wabijyaniye kwa muganga kuburyo batameze nabi cyane. |
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
|
||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||