03 Ukwa cumi, 2008 - 19:39 GMT
Ally Yusufu Mugenzi
BBC GAHUZAMIRYANGO
Imvo n'Imvano yaganiriye n'abaririmbyi ndetse b'abacuranzi, Apollinaire Habonimana na Felicien Minani Jean Bosco uzwi kw'izina rya Femi de Jaba.
Aba baririmbyi bamaze gusohora ama CD atari make kandi bamaze kuba ibyamamare mu Burundi ndetse no mu karere.
Apollinaire Habonimana azwi cyane mu kuririmbira Imana, arakijijwe kandi akunze gutumirwa hirya no hino mu bihugu by'iburayi n'Amerika kujya gukorayo ibitaramo
Femi de Jaba we ubu ari muri Norvege aho ari gukora ibya muzika, yahagiye avuye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aratubwira uko abayeho
Bose bararirimba iby'amahoro, kureka amacakubiri, kuva muri kahise abarundi bakubaka amateka mashya, ibyo nibyo twanaganiriye muri iki kiganiro kiyobowe kandi mwateguriwe na Felin Gakwaya