BBCGreatLakes.com
Igiswahili
Afrika
 
Ayanyuma:
 
Sangira n,incuti Ayasohoka neza
Ghana: Abirabura b'Abanyamerika basubira ku isoko
 
Tina Bailey ati hari ibyo umuntu yibuka agashenguka
Tina Bailey ati hari ibyo umuntu yibuka agashenguka
Mbese Abirabura b'Abanyamerika baturuka he? Cyangwa se tubivuge ukundi: abakurambere babo bakomoka he? Benshi muri bo ntibazigera babisobanukirwa. Gusa rero, bakomeje gukora urugendo bajya muri Afurika, kugirango bashobore kubona ikimenyetso kibibutsa abakurambere bajyanywe bunyago, bakagirwa abacakara. Orla Guerin, umunyamakuru wa BBC, yahuye na bamwe muri bo muri Ghana.

Tina Bailey atuye mu ntara ya Tennessee, mu magepfo ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Akunda Afurika cyane, ku buryo ari inshuro ya gatatu ahagarutse.

Urugendo rutangirira ku "mugezi w'abacakara"ahitwa Assin Manso, aho ba nyakwigendera bisukuriraga bwa nyuma, mbere yo gusiga ubutazagaruka igihugu cy'abasokuru. Ubwo Tina yitandukanya n'abandi bari kumwe, maze ahagarara ku nkengero z'uwo mugezi, yiyumvira.

Kuri we, kwibuka ibyabaye bitera ishavu. Gusa rero, ntacyo yabikoraho. Bimurusha ingufu. Yaragize at: " Kwibuka ibyabaye bishengura umutima, ariko niba byarabaye ku banjye, byibuze, ngenda ngera ikirenge aho banyuze, ibyo bigatuma numva mfite inkomoko".

Dore uko bajyanywe bunyago
Dore uko bajyanywe bunyago

None se abasekuru be bakomokaga muri Ghana? Tina ntiyabyemeza. Icyo azi gusa nuko bakomokaga muri Afurika y'uburengerazuba. Akaba yiteguye kuzipimisha, akoreshje umuzi w'inkomoko nyabuzima (ADN). Uko ibiri kose, kuri we uru rugendo ruba rwamushubije ku ivuko, kugirango yongere asabane n'amateka, yemeza ko ari aye nyir'izina.

Arabisobanura ati: " Uyu mubababro wansabye, ni uwanjye bwite, ni uwa Mama, ni uw'umurynago wanjye, ibyo byose bikaba bishengura umutima".

Igitekerezo:

Mbese mu karere k'ibiyaga bigari haba haraturutse abacakara? Bahagurukiraga he? Bagurwaga nande? Bakagurishwa na nde? Ku ngoma ya nde? Mu kihe kinyejana?

Niba hari igitekerezo ufite, twandikire kuri imvo@bbc.co.uk

 
 
AMAKURU YA NYUMA
 
 
Sangira n,incuti Ayasohoka neza
 
  Turi bande | Dutere akamo
 
BBC Copyright Logo ^^ Subira hejuru
  Amashakiro | Ikirere| Ibiganiro| Imirongo
 
  BBC News >> | BBC Sport >> | BBC Weather >> | BBC World Service >> | BBC Languages >>
 
  Mfasha | Wenyene