|
Turi bande | |||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
Kino kiganiro cyatangiye muri 1994 kimara iminota cumi n'itanu, kikaba cyari kigamije gufasha impunzi zari zahunze u Rwanda nyuma y'itsembabwoko. Kuri ubu , kimaze kongerwa kugera ku minota 30 ,kikaba gihita ku wa mbere kugera ku wa gatanu guhera saa kumi kumi n'igice kugera saa kumi n'imwe ( 1630-1700 GMT) no ku wa gatandatu mu gitondo mu biganiro byihariye saa kumi n'ebyiri n'igice kugera saa moya ( 6.30-7.00 GMT) kigasubirwamo saa mbili kugera saa mbili n'igice( 8.00-8.30 GMT). Kuva cyakwongererwa igihe, iki kiganiro kibanda cyane ku makuru yo mu karere, ubuzima, ubuhinzi kimwe n'ubutumwa ari ubw''impunzi cyangwa abahungutse. Indimi z'ikirundi n'ikinyarwanda zikoreshwa zombi mu biganiro binyuraho ku bihe twababwiye haruguru. Ku wa kabiri no ku wa kane abari mu karere k'ibiyaga bigari bashobora kumva ikinamico Urunana ku mirongo imwe kuva saa kumi n'iminota mirongo ine n'itanu kugera saa kumi n'imwe( 1645-1700 GMT). Ibice bibiri bya ririya kinamico uko bikurikirana bisubirwamo ku cyumweru saa 1615 GMT ku mirongo migufi na saa 1500GMT ku murongo wa FM i Kigali na Mbarara. (Urunana rutegurirwa i Kigali n'umushinga wa health Unlimited urutegurira BBC. Rwibanda cyane ku buzima bw'abari n'abategarugoli). Ushaka ibindi bisobanuro wabaza: | ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||
| ||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||||