BBC Gahuza

Urupapuro rw'itangiriro > Amakuru

Ingabo z'u Rwanda muri Sudan yepfo

Facebook Twitter Google+
11 Ukwa kane, 2012 - 16:10 GMT
Ingabo z'u Rwanda zigiye muri Sudan y'amajyepfo

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo zarwo muri Leta nshya ya Sudani y’Amajyepfo. Itsinda rya mbere ry’abasirikare ryahagurutse mu murwa mukuru uyu munsi, ni igice cy’ingabo zishakwa n’umuryango w’abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu gishya kurusha ibindi ku isi.

Ingabo z’u Rwanda zigiye nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri habanje koherezwa ibikoresho bya gisirikare birimo n’ibifaru by’intambara, binyujijwe ku butaka bwa Uganda.

Abasikare bagera ku 150 b’abagore n’abagabo mu mpuzankano y’ingabo z’u Rwanda baritegura bishyushya ku kibuga cy’indege i Kanombe, ari nako bahabwa impanuro za nyuma n’umugaba w’ingabo mbere yo gufata indege berekeza mu murwa mukuru wa Sudani y’amajyepfo Juba.

Iri tsinda rya mbere ry’ingabo ni igice cya batayo igomba koherezwa mu duce tune twa: Yambio, Tumbura, Torit na Juba. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Col joseph Nzabamwita yabwiye BBC ko izi ngabo zizarinda ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye n’abasiviri.

Kohereza ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’amajyepfo bije bikurikira umwanzuro w’akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye wo kuyifasha kubungabunga amahoro n’umutekano nyuma yo kubona ubwigenge yiyonkoye kuri Sudani umwaka ushize.

Mu bihumbi bigera kuri birindwi by’ingabo zihuriweho n’amahanga umuryango w’abibumbye wizera kubona, u Rwanda rwemeye kohereza 850 mbere y’impera z’uku kwezi kwa kane. Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Sudani y’amajyepfo mu gihe iki gihugu ubu gishyamiranye na Sudan bituranye. Ariko Col Nzabamwita yatangaje ko abasirikare boherejwe nta ruhare bazagira mu guhosha intambara itutumba hagati y’ama leta yombi.

U Rwanda kugeza ubu rufite ingabo zibungabunga amahoro mu bihugu bigera kuri bitanu muri gahunda y’umuryango w’abibumbye, zirimo izirenga ibihumbi bitatu ziri mug ace kazahajwe n’intambara ka Darfur muri Sudani. Imbumbe y’ingabo z’amahanga zigera ku bihumbi 21 zikorera mu nshingano z’umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ibihugu bya Afrika, ziyobowe n’umunyarwanda Gen Patrick Nyamvumba.

Sangira

Email Facebook Google+ Twitter