Afurika nta kipe isigaranye muri Brazil

  • 1 Ukw’indwi 2014
Ikipe ya Algeria ntiyashoboye gukomeza muri kimwe cya kane
Ikipe ya Algeria ntiyashoboye gukomeza muri kimwe cya kane

Amakipe abiri Afurika yari isigaranye mu irushanwa ry'igikombe cy'isi ribera muri Bresil yasezerewe kuri uyu wa mbere itariki ya 30/06/2014.

Bwari ubwa mbere amakipe abiri ya Afurika agerera rimwe muri kimwe cy'umunani cy'irushanwa.

Niyo mpamvu rero Algeria na Nigeria byakoze ibishoboka byose kugirango akomeze muri kimwe cya kane ariko ntibyashoboka.

Algeria yagoye cyane Ubudage ariko rero inanirwa kwinjiza ibitego bivuye ku mahirwe menshi yabonye.

Mu gihe cy'iminota y'inyongera nibwo Ubudage bwabashije gutsinda ibitego bibiri ariko Algeria yishyuramo gusa kimwe mbere yuko umukino urangira.

Mu mukino wari wabanjirije uwo, Nigeria yasezerewe n'Ubufaransa bwategereje iminota ya nyuma kugirango bwinjize ibitego bibiri ku busa bwa Nigeria.

Umutoza wa Nigeria, Stephen Keshi, nyuma y'uwo mukino yahise yegura.