BBC navigation

Ferguson yavuze icyajyanye Beckham

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi, 2013 - 14:10 GMT

David Beckham hamwe na Sir Alex Ferguson

Uwahoze ari umutoza w'ikipe ya Manchester United, Sir Alex Ferguson, yasohoye igitabo gishya.

Muri cyo gitabo k'ubuzima bwe, Ferguson yavuze ko David Beckham yavuye muri yo kipe kubera ko uwo mukinnyi yaramaze kuba igihangange kurusha umutoza.

"David niwe mukinnyi wenyine natoje wahisemo kumenyekana, niwe wenyine wakoze iyo bwabaga ngo amenyekane hanze y'umupira".

Ferguson yandika asobanura ko yashwanye na Beckham bitewe nuko yanenze imikinire ye mu mukino Manchester United yatsinzwe na Arsenal mu mwaka wa 2003.

Beckham watangiye muri yo kipe ya Manchester United ari muto yaguzwe na Real Madrid miliyoni 25 z'amapound uwo mwaka.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.