BBC navigation

Tennis: Andy Murray yatsinze Federer

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa mbere, 2013 - 14:48 GMT
Andy Murray

Andy Murray

Umwongereza Andy Murray yatsinze umusuwisi Roger Federer muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa rya Tennis rya Australian Open ribera muri Australia.

Bityo rero Murray yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma uzamuhuza na Novak Djokovic ku cyumweru tariki ya 27/01/13.

Umukino watwaye amasaha ane ariko igice kinini cyawo kihariwe na Andy Murray nubwo bwose Roger Federer yakomeje kumubera ibamba.

Umukino warangiye atsinze Federer 6-4 6-7 (5-7) 6-3 6-7 (2-7) 6-2.

Igikombe gikomeye Andy Murray aherutse gutsindira ni icya US open kandi iyi ni inshuro ya gatatu akina umukino wa nyuma w'igikombe cya Australian Open.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.