bbc.co.uk navigation

Icyishe Gary Speed ntigisobanutse

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa mbere, 2012 - 19:26 GMT
Gary Speed n'umugore we

Gary Speed n'umugore we

Umucamanza ushinzwe kwemeza icyahitanye abantu, aravuga ko adashobora kwemeza ko Gary Speed wari umuyobozi wa Wales yiyahuye.

Umugore wa nyakwindera yavuze ko ikibazo cy'akazi ke cyatumye mu rugo haba ibibazo ku buryo mu ijoro ry'uko basanga yapfuye, bari batonganye, umunsi ukurikira basanga yapfuye.

Yasanze umurambo w'umugabo we unigina mu igaraji ryabo.

Umugore yavuze ko iminsi 4 mbere y'uko apfa, Speed yomwoherereje ubutumwa bwanditse kuri telefoni avuga ko ashobora kwiyahura ariko ngo nyuma yarabihakanye kubera impamvu z'abana.

Umucamanza yavuze ko atabona ibimenyetso bihagije byemeze Speed yapfuye abishaka cyangwa ari impanuka.

BBC © 2012 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.