Robin Van Persie arashakwa n'amakipe akomeye

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa cumi, 2011 - 17:44 GMT
Robin Van Persie

Robin Van Persie

Mu Bwongereza umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, ngo afite impugenge ko umusore Robin Van Persie ashobora kutemera kuvugurura amasezerano afitanye n'ikipe mu gihe asigaje gusa amezi 19 kugirango arangiye.


Uyu musore bigaragara ko afatiye runini ikipe ya Arsenal arashakishwa n'amakipe menshi y'ibihangange nka Real Madrid na Manchester City.


Mu minsi ishize Arsene Wenger yari yasabye ubuyobozi bw'ikipe kwikora mu mufuka bakongera bigaragara umushahara w'uyu mukinnyi kugira ngo bizere kumugumana.

Mu mukino wabahuje ku cyumweru na Sunderland, Robin Van Persie niwe watsinzwe ibitego byombi bya Arsenal birimo icya mbere cyabonetse hashize amasegonda 29 gusa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.