Inkino za Olympic, London 2012
-
Ikibuga cya Basketball gifite ishusho y’igodora ni cya mbere mu bunini kibayeho muri iyi mikino. Abantu bagera ku bihumbi 12 bashobora kugikwirwamo ,kikaba gifite ubusa bwa km2 20000. Uretse imikino ya nyuma ya basket Olympic ndetse n’iy’ababana ubumuga izahabera ,iki kibuga ni cyo kizakira umukino wa nyuma wa Handball.
-
Ikibuga cy’imikino ya Hockey cyateguwe ku buryo bw’agateganyo kiri mug ace k’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’icyanya cyagenewe iyi mikino. Cyubatswe gisa n’ikizamuwe hejuru gato kugira ngo aho uri hose muri iki cyanya ubashe kwirebera. Iki kibuga kandi kizakira imwe mu mikino y’umupira w’amaguru w’ababana ubumuga
-
Imikino yo kurasa bakoresheje imiheto n'imyambi izabera ku kibuga cya Lord's Cricket, hakazaba hari urubuga bakiniramo runyuze hagati y'aho abakinnyi bambarira n'aho abanyamakuru batangariza amakuru. Ibi bizatuma abakinnyi batagomba guca ku byo bakiniraho kandi bizajya byoroha gupfuka imyenge igihe imikino irangiye. Ishusho Populous
-
Ahantu hasanzwe hazwi cyane kw'isi muri Pariki ya Greenwich iri mu majyepfo y'uburasirazuba bwa London hazabera imikino yo gusimbukisha amafarashi n'irushanwa rikorwa n'abantu bahiganwa mu mikino itanu itandukanye. Abarushanwa ku mafarashi bazakinira muri pariki, bakurikirwe n'abakinisha amafarashi imikino yo kwiyerekana hamwe rero n'abayasimbukisha, ibyo byo bizabera mu nzu iri imbere ya 17th Century Queen's House.
-
Uduce twegereye umujyi wa London na two tuzifatanya nay o kwakira iyi mikino. Ikiyaga cya Dorney kiri mug ace ka Eton Dorney hafi ya Windsor ,kimaze kumenyekana ku rwego rw’isi ni cyo kizaberamo amarushwanwa yo kugashya mu mikino ya 2012. Ubushobozi bwari buhasanzwe bwarongerewe kugira ngo hazabera amasiganwa mu bwato.
-
Iyi mikino y’umwaka wa 2012 izatangirira mu mujyi wa Cardiff ,itangirwe n’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa 7 hasigaye iminsi ibiri gusa ngo ibirori biyifungura bitangire ku mugaragaro. Ibibiga by’umupira w’amaguru muri iki gihugu ngo bizifashishwa mu gihe cyose imikino izamara . Uvuye ibumoso ni Hampden Park ,Glasgow,Saint James Park ya NewCastle,Stade ya Coventry ,Stade ya Wembley,Millenium Stadium ,Cardiff na Old Trafold ya Manchester


















