BBC navigation

Turi bande

Kino kiganiro cyatangiye muri 1994 kimara iminota cumi n'itanu, kikaba cyari kigamije gufasha impunzi zari zahunze u Rwanda nyuma y'itsembabwoko.

Ikipe ya BBC Gahuzamiryango i Londres

Kuva i bumoso ujya iburyo, abari imbere: Kasim Kayira, Robert Patrick Misigaro; abari inyuma: Felin Gakwaya, Florentine Kwizera, Ally Yusuf Mugenzi

Kuri ubu, kimaze kongerwa kugera ku minota 30, kikaba gihita ku wa mbere kugera ku wa gatanu kabiri ku munsi.

Gihera saa kumi n'igice kugera saa kumi n'imwe (1630-1700 GMT), no kuva saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa moya, ayo masaha akaba ari mpuzamahanga.

Cyongera no ku wa gatandatu mu gitondo mu kiganiro Imvo n’Imvano saa kumi n'ebyiri n'igice kugera saa moya (0630GMT - 0700GMT), kigasubirwamo saa mbili kugera saa mbili n'igice( 8.00-8.30 GMT).

Kuva cyakwongererwa igihe, iki kiganiro cyibanda cyane ku makuru yo mu karere by’umwihariko na mpuzamahanga, ku buzima, imibano hamwe no kwiteza imbere.

Indimi z'ikirundi n'ikinyarwanda zikoreshwa zombi mu biganiro binyuraho ku bihe twababwiye haruguru.

Ku wa kabiri no ku wa kane tubagezaho ikinamico Urunana ku mirongo imwe kuva saa kumi n'iminota mirongo ine n'itanu kugera saa kumi n'imwe( 1645-1700 GMT).

Ibice bibiri bya ririya kinamico uko bikurikirana bisubirwamo ku cyumweru saa 1615 GMT ku mirongo migufi na saa 1500GMT ku murongo wa FM i Kigali na Mbarara.

Urunana rutegurirwa i Kigali n'umushinga wa Health Unlimited urutegurira BBC, rukaba rwibanda cyane ku buzima bw'abari n'abategarugoli.

Ushaka ibindi bisobanuro wabazaumwanditsi mukuru wa BBC Gahuzamiryango, Ally Yusuf Mugenzi, ukamwandikira kuri: ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk, cangwa kuri: kanda bbcgahuza@bbc.co.uk.

Abanyamakuru bacu

Ikipe ya London:

Ibiro by'i Londre mu Bwongereza bikoramo abanyamakuru batandatu basimburana mu guhagararira no kubagezaho amakuru ya buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

Abanyamakuru ni Ally Yusuf Mugenzi (umwanditsi mukuru), Felin Gakwaya, Jacques Niyitegeka, Florentine Kwizera, Robert Patrick Misigaro.

Mu karere

Mu Rwanda

Geoffrey Mutagoma, umukuru w'ikipe y'i Kigali

Jean Claude Mwambutsa

Jean Claude Mwambutsa

Jean Claude Mwambutsa

Yvette Kabatesi, umunyamakuru

Mu Burundi

Prime Ndikumagenge, umukuru w’ikipe y’I Bujumbura

Cyriaque Muhawenayo, umunyamakuru

Muri RDC

I Bukavu

Jonathan Kacelewa Mutayega, umunyamakuru

I Kinshasa

Faida Muganga, umunyamakuru

Muri Uganda, Kampala

Ignatius Bahizi

Ignatius Bahizi

Muri Kenya, Nairobi

Laurent Martin Harimenshi

Laurent Martin Harimenshi

Muri Tanzania, Mwanza

Eric David Nampesiya

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.