Abasirikare b'abarusiya mu nyeshyamba

  • 28 Ukw’umunani 2014
Alexander Zakharchenko yemeje ko hari abasirikare b'abarusiya mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Ukraine

Umukuru w'abarwanyi bashyigikiye Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine yavuze ko bamwe mu basirikare barwanya ingabo za Ukraine ari abasirikare b'Uburusiya.

Alexander Zakharchenko yavuze kandi ko izo nyeshyamba zigizwemo n'abaturage b'abarusiya bagera ku bihumbi 4, harimo n'abahoze mu gisirikare ndetse n'abandi bari mu biruhuko.

Ibi bije mu gihe uhagarariye Amerika muri Ukraine, Geoffrey Pyatt, yareze ingabo z'Uburusiya kuba zivanga muri iyo mirwano.

Uyu munsi ishami rishinzwe umutekano mu muryango w'uburayi, OSCE, rirakora inama yihutirwa i Vienna igamije kwiga ikibazo cyo muri Ukraine.