Gutunga agatoki iyicarubozo mu Rwanda

  • 28 Ukw’umunani 2014
Umuntu yakorewe iyicarubozo
Umuntu yakorewe iyicarubozo

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iratangaza ko igiye gushyiraho urwego rushinzwe gutunga agatoki ibikorwa by’iyicarubozo bivugwa mu gihugu.

Ibi kandi biravugwa mu gihe u Rwanda rwemeje burundu amasezerano mpuzamahanga arwanya iki cyaha ndetse n’amategeko y’u Rwanda akaba asobanura ko iyicarubozo ritemewe mu bihano bitangwa.

Gusa yaba Komisiyo ya leta ishinzwe uburenganzira bwa muntu cyangwa se imiryango yigenga bose barahuriza ku kuba ibi bintu biriho kandi bikaba bigomba gucika.

Nubwo iyicarubozo rikorwa mu ibanga, bikomeje kugaragara ko ubu ari uburyo bukoreshwa mu gihe cy’ibazwa hashakishwa ibimenyetso bihamya icyaha ukekwa.

Ntibikunze koroha kumenya ko ukekwa yakorewe iyicarubozo mbere y’uko agera imbere y’umucamanza.

Hari abagera mu rukiko bakihakana inyandikomvugo bakoreshejwe mu ibazwa bavuga ko ibyo bavuze babyemejwe n’igitutu cy’ibikorwa bibabaza umubiri.

Ku gitekerezo cy’umuryango mpuzamahanga Article 5 urwanya iyicarubozo, imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu ngo irifuza ko ibi bicika burundu.

Gutinya kubivuga

Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu nayo ngo isanga ibi bikorwa biriho nubwo ivuga ko ababikorewe badatinyuka kubishyira ahagaragara .

Bikunze kuvugwa ko ibikorwa nk’ibi bibera mu magereza y’ibanga cyakora aya leta ikaba iyahakana.

Cyakora no mu magereza azwi harahavugwa iyicarubozo rikorerwa abanyururu barimo n'abamaze gukatirwa.

Ibi ariko ngo si ko bimeze nk’uko BBC yabibwiwe na Bwana Sengabo Hilary, ushinzwe amategeko mu kigo gishinzwe imfungwa.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo u Rwanda rwemeje burundu amasezerano mpuzamahanga arwanya iyicarubozo naho mu w’2012 igitabo cy’amategeko ahana cyemeza ko iyicarubozo rihanwa n'amategeko y’u Rwanda.

Gusa iyi miryango irasaba ko ibi byava mu mvugo, hakagaragazwa abakozi ba leta bashinjwa iki cyaha kandi bagahanwa bihwanye n'uburemere bw’iki cyaha.