Abanyapalestine na Israheli bongeye kumvikana

  • 26 Ukw’umunani 2014
Imisihyikirano y'amahoro y'abanyapalestine na Israheli
Imisihyikirano y'amahoro y'abanyapalestine na Israheli

Abategetsi ba Misiri batangaje ko ihagarika rw'imirwano hagati y'Abanyapalestina na Israheli ryatangiye kubahirizwa.

Abayobozi ba Israheli n'Abanyapalestine bemeje ko bemeye kujya mishyikirano i Kayiro, mu Misiri.

Iryo tangazo ryakiranywe impundu n'urusaku rw'imbunda mu mihanda ya Gaza.

Muri ayo masezerano harimo gufungura umupaka wa Gaza na Israheli kugirango ibikoresho by'ubwubatsi n'imfashansyo byinjire muri Gaza.

Ariko nyuma y'amasaha make, imvururu zahise zaduka zihitana umunyaisiraheli umwe, zikomeretsa abanyapalestine 6.

Abantu barenga ibihumbi 2 bamaze guhitanywa n'imrwano imaze iminsi 50, benshi bakaba ari abaturage b'abanyapalestine.