Itegeko rihana ubutinganyi muri Uganda ryanzwe

  • 1 Ukw’umunani 2014
Iryo tegeko ryakajije ibihano bihabwa abatinganyi
Iryo tegeko ryakajije ibihano bihabwa abatinganyi

Urukiko rurengera itegeko nshinga muri Uganda rwagize impfabusa itegeko ritavugwaho rumwe na benshi ryarushijeho gukaza ibihano bihabwa abagirana imibonano mpuzabitsina babisangiye.

Umucamanza yavuze ko iryo tegeko ryatowe n'intekonshingamateko umubare wa ngombwa w'abadepite bagombaga gutora utuzuye.

Kugirana imibonano mpuzabitsina ku bahuje igitsina bisanzwe bitemewe n'amategeko muri Uganda, ariko iri tegeko ryatowe mu kwezi kwa kabiri, rihana ababyamamaza kandi no ku nshuro ya mbere abagore bagirana imibonano mpuzabitsina hagati yabo nabo rirabahana.

Gushinga urugo hagati y'abantu bahuje igitsina no kugirana imibonano mpuzabitsina ku babihuje iri tegeko ryateganyaga ko bahanishwa gufungwa burundu.

Iri tegeko ryanenzwe cyane n'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu kandi ibihugu byinshi birimo na Amerika byahagaritse inkunga byahaga Uganda kubera kutaryishimira.