Ebola: Inama yo kurwanya Ebola

  • 1 Ukw’umunani 2014
Margeret Chan
Margeret Chan

Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga wita k'ubuzima, OMS, umutegarugore Margaret Chan, yavuze ko icyorezo cya Ebola kiri mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Afrika, kiri kwihuta cyane kurusha ingufu zo kukirwanya.

Ibyo yabivugiye i Conakry mu nama yagiranye n'abakuru ba Guinea, Liberia na Sierra Leone, ibihugu 3 byasinzikajwe n'icyo cyorezo.

Dr Chan yavuze ko iki cyorezo aricyo kibaye kinini mu mateka ya Ebola kandi ko ibintu nibikomeza kugenda nabi, amazi ashobora kurenga inkombe.

Ariko yavuze ko gishobora guhashywa kandi ko iyi nama igomba kuba imbarutse yo kuyirwanya.