Impuguke zatangiye gusuzuma indege

Igice cy'indege yahanuwe mu burasirazuba bwa Ukraine

Imirwi itatu y’impuguke mpuzamahanga yageze mu burasirazuba bwa Ukraine aho ibisigazwa by'indege ya Malaysia Airlines biri mu birometero 8.

Imirwano yabaye ihagaritswe, ariko umwe mu bakora mw'ishami rishinzwe umutekano mu muryango w'uburayi, OSCE yavuze ko iperereza ryuzuye rigamije kureba uko iyo ndege yahanuwe rigomba gutangira.

Michael Bociurkiw yabwiye BBC ko ibice by'iyo ndege byatemwe, bishoboka ko byakozwe kugirango bashobore gukuramo imirambo.

Gariyamoshi itwaye imirambo y'abaguye muri iyo ndege yageze i Kharkiv, umujyi ucunzwe na leta ya Ukraine.

Inyeshyamba zishyigiye Uburusiya zishaka kwiyomora kuri Ukraine zatanze udusanduku twirabura 2, bita boite noire mu gifaransa cyangwa black-box mu cyongereza.

Leta ya Ukraine n'izo nyeshyamba baritana bamwana kuwaba yarahanuye iyo ndege.