Uganda: Abana bo mu muhanda barahohoterwa

  • 17 Ukw’indwi 2014
Abana bo muri Uganda
Abana bo muri Uganda

Umuryango mpuzamahanga urengera agateka ka muntu, Human Rights Watch, uravugako abana baba mu mihanda yo muri Uganda bahohoterwa kenshi n'igipolisi hamwe n'abakozi ba leta.

Icyegeranyo cya Human Rights Watch iravuga ko abapolisi bakubitisha abo bana indembo cyangwa intsinga, bakabata muri gereza, bakanabaka ruswa.

Icyo cyegeranyo kandi kivuga ko bamwe muri abo bana b'abakobwa n'abahungu bafatwa ku ngufu n'abagabo cyangwa abasore.

Leta ya Uganda yamaganye icyo cyegeranyo, aho umwe mu bayobozi bashinzwe urubyiruko yavuze ko abo bana bo mu mihanda ari agaco k'abagizi ba nabi kandi ko igipolisi gikoresha ingufu nke mu kubahashya.

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwagaragaje ko abana bagera ku bihumbi 10 aribo baba mu mihanda muri Uganda.