BBC navigation

Ibitero bya Isiraheli ku nzego z'umutekano muri Gaza

Ibiherutse kuvugururwa: 13 ukwa karindwi, 2014 - 09:54 GMT
Isiraheli ivuga ko ibitero byayo byibasira intagondwa

Isiraheli ivuga ko ibitero byayo byibasira intagondwa za Hamas

Mu ijoro ryakeye indege za Isiraheli zagabye ibitero ku biro bikuru by'inzego zishinzwe umutekano n'amazu igipolisi gikoreramo muri Gaza.

Isiraheli kandi iravuga ko abasirikare bayo bagabye igitero cyamaze igihe gito ahantu harasirwa ibisasu bya roketi muri Gaza.

Abategetsi ba Isiraheli baravuga kandi ko intagondwa z'abanyapalestina ku wa gatandatu zarashe ibisasu bya roketi 90 ku butaka bwayo.

Isiraheli n'intagondwa zo mu ntara ya Gaza mu ijoro ryakeye bakomeje kugabanaho ibitero.

Isiraheli ivuga ko izabikomeza kugeza igihe umutwe wa Hamas uhagarikiye kuyirasaho ibisasu bya roketi.

Kugeza ubu ibitero by'indege za Isiraheli bimaze guhitana abanyapalestina bagera kuri 159 nkuko bitangazwa n'abanyapalesitina ubwabo.

Umuryango w'abibumbye uvuga ko abarenga bitatu bya kane by'abamaze kwicwa ari abaturage b'abasivili.

Isiraheli ivuga ko ibitero byayo byibasira intagondwa n'aho zikorera.

Kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko impande zombi ziteguye guhagarika imirwano nubwo bwose ONU irimo kugerageza kuzibifashamo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.