Amakimbirane hagati ya Palestina na Isiraheli

  • 8 Ukw’indwi 2014
Ibikorwa bya gisirikare birakomeje hagati ya Palestina na Isiraheli

Perezida w’abanyapalestina, Mahmoud Abbas, yasabye Isiraheli guhagarika ibikorwa bya gisirikare bakomeje kugaba kuri Gaza.

Bwana Abbas yavuze ko bikenewe ko hatabaho impamvu zituma akarere gasenyuka kurushaho.

Bwana Abbas abivuze nyuma y'aho Isiraheli imaze kuvuga ko ishobora gukoresha abasirikare bo ku butaka mu gikorwa cyo guhagarika ibitero by'ibisasu bya roketi bikomeje guturuka muri Gaza.

Ministeri y'ubuzima iravuga ko byibura abantu 7 bishwe, abandi 70 bagakomerekera mu bitero by'indege cya Isiraheli kuri Gaza.

Imiryango imwe n'imwe y'abanyapalestina yasabwe kuva mu byabo mbere y'uko bisenywa n'ibisasu.