Agnes Nkusi azakomeza umurongo we "ashishoje"

  • 18 Ukwa gatandatu 2014
Agnes Nkusi ngo azakomeza intangazamakuru
Agnes Nkusi ngo azakomeza intangazamakuru

Uno munsi mu Rwanda, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo wari umaze imyaka ine afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali, yarekuwe.

Uwimana Nkusi Agnes yafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo no gusebya umukuru w’igihugu.

Uyu munyamakuru wakunze kwandika inkuru zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda aravuga ko atazahindura umurongo yagenderagaho ngo nubwo noneho azarushaho kugira ubushishozi mu nyandiko ze.

Gukomeza itangazamakuru

Uwimana Agnes wari umaze imyaka ine y’igifungo yakatiwe n’urukiko yarekuwe mu masaha ya saa yine z’amanywa.

Yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha, aho yaregwaga ko yandika inkuru zishingiye ku bihuha.

Aranavuga ko agiye gukomeza itangazamakuru n'ikinyamakuru cy'iwe ariko ngo azarushaho kugira ubushishozi ngo kuko atari azi ko yazira ibyo yita ibitekerezo bye.