Ingabo za Irak zisubije imijyi imwe

  • 15 Ukwa gatandatu 2014
Imijyi ya Mosul na Tikrit yo iracyagenzurwa n'umutwe wa ISIS
Imijyi ya Mosul na Tikrit yo iracyagenzurwa n'umutwe wa ISIS

Amakuru ava muri Irak aravuga ko ingabo za leta, zitewe inkunga n’imitwe yitwaje intwaro y’abakurude n’abashia zisubije imijyi myinshi yari yarigaruriwe n’intagondwa zo mu mutwe wa ISIS ziganjemo abasuni.

Ingabo za leta kandi ngo zirimo gusubiza inyuma izo ntagondwa zirimo kugerageza kwinjira mu majyaruguru y’umurwa mukuru Baghdad.

Umutwe wa ISIS uracyagenzura ariko imijyi ikomeye ya Mosul na Tikrit nubwo bwose hari indi mijyi watakaje.

Mu mujyi wa Ishaq wasubiranywe n’ingabo za leta, inzego zishinzwe umutekano ziravuga ko zabonye imirambo yatwitswe y’abapolisi 12.