Nkurunziza ashobora kongera kwiyamamaza

  • 11 Ukwa gatandatu 2014
Perezida w'u Burundi avuga ko ashobora kongera kwiyamamaza

Perezida w'u Burundi yabaye nkuvuga ko ashobora kwiyayamaza ku nshuro ya 3 mu matora y'umukuru w'igihugu n’ubwo abatavuga rumwe bakomeje kuvuga ko byaba bitubahirije itegeko nshinga.

Bwana Pierre Nkurunziza yabwiye BBC ko bitoroshye gusobanura neza ingingo iri mu itegeko nshinga ry'igihugu.

Yavuze ko niba ishyaka rye, CNDD-FDD, rimusabye guhagarara mu matora ateganijwe umwaka utaha, ibyo byazakemurwa n’urukiko rushinzwe itegeko nshinga.

Mu mezi ashize, mu Burundi hakomeje gututumba icyuka cya politiki kubera ibikorwa bya leta byo kugerageza kuvugurura itegeko nshinga.

Abatavuga rumwe na leta - bamwe barafashwe - baravuga ko ibyo bishobora guhungabanya ikibazo cy’iringaniza ry’amoko mu Burundi.