BBC navigation

Ubuhinde: Umwe yafashwe abandi bararegwa

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa gatanu, 2014 - 17:30 GMT
Intara ya Uttar Pradesh

Umugabo yafashwe

Igipolisi cyo mu Buhinde cyafashe umugabo umwe kinatanga ibirego ku bandi bantu bakekwa gukorana n'umutwe wafashe ku ngufu ukanica abakobwa 2 b'ababyara mu majyaruguru y'intara ya Uttar Pradesh.

Abo bakobwa basanze bababambye ku gito kuwa gatatu mugitondo.

Abahatuye bavuga ko ubwa mbere igipolisi cyanze gukora amaperereza, baza kwemera aruko bakoze imyigaragambyo berekana intumbi z'abo bakobwa.

Abapolisi 3 bahagaritswe byagateganyo mu mabanga yabo kuko batagize icyo bakora muri icyo gihe.

Mu minsi ishize, Ubuhinde bwakajije amategeko yerekeye guhohotera abantu bishingiye ku gitsina ariko abanyamakuru bavuga ko ibirego bike byo gufata ku ngufu aribyo bimaze gukurikiranwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.