BBC navigation

Yingluck Shinawatra ngo yarekuwe

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa gatanu, 2014 - 15:29 GMT
Igisirikare cyavuze ko kigiye gukora amavugurura ya politiki

Igisirikare cyavuze ko kigiye gukora amavugurura ya politiki

Yingluck Shinawatra wahoze ari ministri w'intebe wa Thailand wari waratawe muri yombi ku wa gatanu n'igisirikare cyahiritse ubutegetsi biravugwa ko yarekuwe.

Umwe mu bagize akanama ka gisirikare kayoboye igihugu yabwiye BBC ko Yingluck Shinawatra atagomba kwivanga muri politiki kandi ko agomba gusaba uruhushya mbere yo gusohoka mu gihugu.

Yari umwe mu bantu bagera ku 150 barimo abanyapolitiki, abarimu ba kaminuza n'abandi bakomeye bashobora kwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare ku wa kane.

Benshi muri abo ariko baracyafunzwe.

Uyu munsi kandi ni uwa gatatu muri Thailand havugwa imyigaragambyo ititabirirwa n'abantu benshi yamagana uburakari bwinshi ubutegetsi bushya bwa gisirikare.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.