Papa yasabye ko Isiraheli n'abanyapalestina bumvikana

  • 25 Ukw’indwi 2014
Papa Fransisiko yatumiye i Vatican abayobozi ba Isiraheli n'abanyapalesitina
Papa Fransisiko yatumiye i Vatican abayobozi ba Isiraheli n'abanyapalesitina

Umushumba wa Kiliziya gatolika, Papa Fransisiko yavuze ko bikabije kubona ikibazo kiri hagati ya Isiraheli n'abanyapalestina kitabonerwa umuti.

Ku buryo butunguranye yatumiye i Vatican abayobozi b'impande zombi mu masengesho yo gusaba ko amahoro aboneka.

Ibyo Papa yabivuze ku munsi wa kabiri w'uruzinduko arimo mu Burasirazuba bwo hagati aho yasabye ko hashingwa leta y'abanyapalestina yabana mu mahoro na Isiraheli.

Mu nzira yerekeza i Betelehemu aho yari agiye gusoma misa, Papa Fransisiko, ku buryo butari bwateguwe, yahagaze imbere y'urukuta rwa sima Isiraheli irimo kubaka mu nkengero z'intara ya Sisijorudaniya.

Hejuru yaho yasengeye abantu bari bahanditse amagambo avuga ati: "Papa, turashaka umuntu uvugira ubutabera".