BBC navigation

Umukuru w'ingabo yarashwe n'abasirikare be

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa gatanu, 2014 - 18:57 GMT

Ngo umurava umaze kugabanuka mu gisirikare cya Nigeriya

Hari amakuru avuga ko abasirikare ba Nigeriya boherejwe mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'igihugu kurwanya intagondwa za Boko Haram barashe umukuru wabo.

Ababibonye babwiye BBC ko abasirikare barashe ku modoka ya jenerali major Ahmed Mohammed yinjira mu kigo cya gisirikare mu mujyi wa Maiduguri.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko umurava mu ngabo uri hasi cyane nyuma y'aho ingabo zaguweho gitumo n'abacyekwaho ko ari intagondwa za Boko Haram ejo kuwa kabiri.

Icyo gitero cyabereye hafi y'aho abakobwa b'abanyeshuri barenga magana abiri (200) bashimutiwe n'uwo mutwe mu kwezi gushize.

Abasirikare kandi bakomeje kwinubira ko batahembwa ibihembo bigenerwa abasirikare kujya ku rugamba.

Igisirikare cya Nigeriya cyavuze ko icyo ari ikibazo cya gisirikare.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.