BBC navigation

Syria: Amasezerano yo gushyira intwaro hasi

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa gatanu, 2014 - 12:40 GMT

Homs, umwe mu mijyi yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara imaze imyaka 3

Amakuru aturuka muri Siriya aravuga ko leta n'inyeshyamba bagiranye amasezerano y'uko abarwanya leta bava mu duce tugoswe n'ingabo za leta mu mujyi wa Homs.

Televiziyo yo muri Liban, Al Manar, n'ishyirahamwe rikorera hano mu Bwongereza rikurikiranira hafi imirwano yo muri Siriya, biravuga ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyatangiye i Homs kugirango inyeshyamba zibashe kuva muri uwo mujyi.

Izo nyeshyamba zari zimaze igihe kirekire zirwanira mu duce tw'umujyi wa kera wa Homs - ahantu zagotewe n'ingabo za leta.

Umujyi wa Homs n'umwe mu mijyi yabereyemo imirwano ikomeye muri iyo ntambara ya Siriya imaze imyaka 3.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.