Kenya: Abagabo bemerewe gushaka kenshi

  • 29 Ukwa kane 2014
Itegeko rishya ngo rigamije gushyira mu mategeko umuco gakondo

Perezida Uhuru Kenyatta yashyize umukono ku itegeko ryemerera abagabo gushaka umubare w'abagore bashaka.

Iri tegeko ryari ryarwanijwe n'amashyirahamwe aharanira inyungu z'abagore n'abayobozi b'abakirisitu.

Umushinga w'iryo tegeko wemejwe n'abadepite mu kwezi gushize bigamije gushyira mu mategeko umuco gakondo muri Kenya.

Icyo gihe abadepite b'abagore basohotse mu nteko nshingamategeko nyuma y'impaka zikomeye.

Urugaga rw'abagore bunganira abantu mu nkiko ruravuga ko ruzarwanya iryo tegeko mu butabera.