Obama mu ruzinduko muri Malaysia

  • 26 Ukwa kane 2014
Hari hashize imyaka hafi 50 nta muperezida wa Amerika ugeze muri Malaysia
Hari hashize imyaka hafi 50 nta muperezida wa Amerika ugeze muri Malaysia

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama yageze muri Malaysia. Niwe mukuru w'igihugu wa mbere wa Amerika usuye icyo gihugu mu myaka hafi 50 ishize.

Byitezwe ko Obama aza gusaba abategetsi b'icyo gihugu gushyira umukono ku masezerano y'ubucuruzi ahuriweho n'ibihugu bikora ku nyanja ya Pacifique muri gahunda yo kugabanya ubwiganze bw'Ubushinwa mu rwego rw'ubukungu muri ako karere.

Umubano hagati ya Malaysia na Amerika ntiwakunze kuba mwiza, cyane cyane ku butegetsi bwa Ministri w'intebe Mahathir Mohamad.

Ariko rero abanyamalaysia benshi bishimiye uruzinduko rwa Obama.

Umukuru w'igihugu wa Amerika amaze gusura Ubuyapani na Korea yepfo muri gahunda y'uruzinduko rwe ku mugabane wa Aziya aho agomba gusura ibihugu bine.