Joe Biden ari mu ruzinduko i Kiev

Ministri w'intebe wa Ukraine yasabye Uburusiya kutitwara nk'amabandi
Ministri w'intebe wa Ukraine yasabye Uburusiya kutitwara nk'abagizi ba nabi.

Visi perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera icyo yise igikorwa kinyuranije n'amategeko cy'Uburusiya cyo kwigarurira akarere ka Crimea.

Joe Biden ibyo yabivugiye i Kiev aho ari mu ruzinduko rugamije kwerekana ko Amerika ishyigikiye yivuye inyuma ubutegetsi bw'inzibacyuho buriho muri Ukraine.

Yashimangiye ko Ukraine ari kandi ko izahora ari igihugu kimwe rukumbi.

Bwana Biden yasabye Uburusiya gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga bwashyizweho umukono mu cyumweru gishize asaba ingabo zishyigikiye Uburusiya kuva mu mazu ya leta zigaruriye mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ministri w'intebe wa Ukraine, Arseniy Yatsenyuk, we yavuze ko Uburusiya bugomba gushyira mu bikorwa ibyo bwemereye amahanga gukora aho kwitwara nk'abagizi ba nabi.