Amananiza muri Ukraine

  • 18 Ukwa kane 2014
Impirimbanyi za Ukraine
Impirimbanyi za Ukraine

Impirimbanyi zo mu burasirazuba bwa Ukraine zishyigikiye Uburusiya zo mu mujyi wa Donestsk, ziravuga ko Perezida w'agateganyo wa Ukraine agomba kubanza kwegura kugira ngo zishobore gushyira intwaro hasi.

Ziravuga ko zafashe intwaro kubera ko ubutegetsi bwe butemewe n'amategeko.

Inama mpuzamahanga yabaye ejo, yavuze ko izo mpirimbanyi zigomba gushyira intwaro hasi.

Mu ijambo yavugiye mu nteko nshinga mategeko, Minisitiri w'intebe w'agateganyo wa Ukraine, Arseniv Yatsenyuk, yasabye izo mpirimbanyi gushyira intwaro hasi.

Yanavuze ko kandi adafite icyizere gikomeye cy'uko amasezerano yemejewe ejo n'inama mpuzamhanga azashyirwa azagira icyo ageraho.