Impanuka y'ubwato muri Koreya y'amajyepfo

  • 16 Ukwa kane 2014
Ubwato bwarohamiye muri Koreya y'amajyepfo

Bakabuhariwe ku kwibira mu mazi batangiye gushaka ubwato bwo muri Koreya y'amajyepfo bwarohamye butwaye abantu bakabakaba 500.

Benshi mu bagenzi bari muri ubwo bwato ni abana b’abanyeshuri bari mu rugendo bagana ku kirwa cya Jeju.

Kugeza ubu abagenzi bagera kuri 300 baburiwe irengero.

Hashize amasaha arenga 10 ubwo bwato burohamye, ababushakisha baravuga ko nta kizere bafite ko abo bantu bagiheze muri ubwo bwato bakiriho.

Kugeza ubu abantu barenga 150 barokowe, mu gihe amakuru avuga ko byibura abantu 4 bemejwe ko bapfuye.

Amato menshi yatangiye ibikorwa byo gushakisha ubwo bwato, hamwe n’ ubwato bw'intambara bw'Amerika bwoherejwe aho iyo mpanuka yabereye.