Ibisasu byahitanye benshi muri Nigeria

  • 14 Ukwa kane 2014
Ibisasu byaturikiye muri Nigeriya

Abategetsi ba Nigeriya baravuga ko byibura abantu 71 bishwe n'ibisasu 2 byaturikiye aho abagenzi bategera imodoka mu nkengero z'umurwa mukuru, Abuja.

Umuvugizi w'igipolisi yavuze ko byibura abandi bagera ku 120 bakomerekeye muri ibyo bisasu bikomeye byangije imodoka zari hafi aho.

Aho abagenzi bategera imodoka hitwa Nyanya, hari huzuye abagenzi baganaga mu mujyi.

Hari umuntu wavuze ko we yabaruye imirambo igera kuri 20 yari mu buruhukiro rw'ivuriro.

Nta mutwe wari wavuga ko wagize uruhare muri icyo gitero, ariko umunyamakuru wa BBC aravuga ko bishoboka ko umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini rya Islamu, Boko Haram, ariwo wateze ibyo bisasu.

Uwo mutwe wagabye ibindi bitero mu mujyi wa Abuja mu gihe gishize.