Ibikorwa byo gushakisha MH370 birakomeje

  • 27 Ukwa gatatu 2014
Amashusho mashya mu nyanja y'Ubuhinde aho indege ivugwa ko yaburiye irengero

Ikigo gikurikirana ikirere muri Thailande kiravuga ko satelite yabonye byibura ibintu bigeze kuri 300 bireremba mu mazi mu majyepfo y'inyanja y'Ubuhinde ahavugwa ko indege yo muri Malaysia yaburiye irengero.

Ibyo bintu biravugwa ko bifite uburebure buri hagati ya metero ebyiri na 15.

Satelite yo mu Bufaransa yari iherutse gutangaza ko yabonye ibintu bigeze ku 120 bishobora kuba byaraturutse kuri iyo ndege yaburiwe irengero.

Hagati aho ibikorwa byo mu kirere byo gushakisha iyo ndege mu majyepfo y'inyanja y'Ubuhinde byari byasubitswe kubera ko ikirere cyari kimeze nabi.

Ubutegetsi muri Australiya bwavuze ko indege zasubiye ku kicaro i Perth, ariko bwongeraho ko amato akigerageza gukomeza gushakisha iyo ndege.