Safrica: General Kayumba yatewe mu rugo rwe

  • 5 Ukwa gatatu 2014
General Kayumba Nyamwasa
Yahoze ayobora igisirikare cy'u Rwanda

General Kayumba Nyamwasa wahoze ari umukuru w'igisirikare cy'u Rwanda akaza guhungira muri Afrika yepfo, aravuga ko ejo mu masaa sita ya kumanywa hari abantu bitwaje imbunda baje bagatera mu rugo rwe.

Abo bantu ngo binjiye mu nzu bamena inzugi n'utubati, basanze we n'umuryango we badahari, batwara inyandiko na mudasobwa(computer/Ordinateur).

General Kayumba ararega Prezida Paul Kagame w'u Rwanda ko ariwe wateguye icyo gitero ariko uhagarariye u Rwanda muri Afrika yepfo yavuze ko adashobora gusubiza kuri ibyo birego ngo nabijyane mu rukiko leta y'u Rwanda izabisubirize mu rukiko.

Igipolisi cy'i Johanesbourg cyemeye ko icyo gitero cyabaye kandi ko bahise batwara Kayumba n'umuryango we ahandi hantu kuburyo babacungereye umutekano ariko ko nta yandi makuru cyatanga.

Ibi bibaye mu gihe mu kwezi kwa mbere k'uyu mwaka, uwari ukuriye iperereza ry'u Rwanda, Patrick Karegeya bamusanze mu cyumba cya Hotel i Johanesbourg yishwe.