Ukraine: Putin ashyigikiye Yanukovych

  • 4 Ukwa gatatu 2014
Ibimodoka by'intambara by'Uburusiya
Ibimodoka by'intambara by'Uburusiya

Perezida w'Uburusiya, Vladmir Putin, yashyigikiye icyemezo cyo kwohereza abasirikare mu karere ka Crimea muri Ukraine.

Yabwiye abanyamakuru i Moscow ko ubutegetsi bwariho muri Ukraine bwavanyweho bidakurikije itegeko nshinga.

Bwana Putin yavuze kandi ko uwo yise umukuru w'igihugu wa Ukraine wemewe n'amategeko - Viktor Yanukovych - yamusabye kurinda umutekano w'abaturage bavuga ikirusiya bari muri Ukraine.

Yongeyeho kandi ko ingabo z'Uburusiya zidakenewe ubungubu muri Ukraine kandi ko imyitozo y'ingabo z'igihugu cye hafi y'umupaka w'ibihugu byombi ntaho ihuriye n'ibibera muri Ukraine.

Vladmir Putin ariko yashimangiye ko afite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose afite kugirango arinde umutekano w'abaturage b'igihugu cy'ikivandimwe.