Ubudage: Rwabukombe yakatiwe imyaka 14

  • 18 Ukwa kabiri 2014
Onesphore Rwabukombe
Ushinjwa genocide

Urukiko rwo mu Budage rwakatiye umunyarwanda wahoze ari umuyobozi wa komini Muvumba igifungo cy'imyaka 14 kubera uruhare yagize muri genocide yo mu 1994.

Bwana Onesphore Rwabukombe yahamijwe icyaha cyo gutegeka iyicwa ry'abantu amajana bari bihishe muri kiliziya.

Yabaga mu Budage kuva mu 2002 aho yatse ubuhungiro.

Uru nirwo rubanza rwa mbere ruciwe mu Budage kuri genocide yakozwe mu Rwanda.