LONI irashinja Koreya y'amajyaruguru

  • 17 Ukwa kabiri 2014
Perezida wa Koreya y'amajyaruguru, Kim Jong-un

Umuryango w'abibumbye urarega Korea y'amujyaruguru ibyaha byakorewe inyokomuntu.

LONI kandi yanaburiye perezida Kim Jong-un ko ashobora gushinjwa ibyo byaha.

Akanama ka LONI gakora iperereza ku burenganzira bw'ikiremwamuntu kararega icyo gihugu ibikorwa byo kwica, gutoteza, gufata abantu ku ngufu, gutegeka abagore gukuramo inda ku ngufu no kwicisha abantu inzara.

Ibi birego babigereranyije n'ibikorwa byakorewe mu Budage mu gihe cy'aba Nazi.

Ako kanama ka LONI kanasabye ko abategetsi bo hejuru bo muri icyo gihugu bashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'i La Haye, ICC.

Ariko Koreya y'amajyaruguru yamaganye icyegeranyo cy'ako kanama, ivuga ko ari umugambi wa politike wakozwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika n'abo bakorana.

Koreya y'amajyaruguru yavuze ko nta byaha bihohotera ikiremwa muntu bikorerwa muri icyo gihugu.

Ubushinwa bwavuze ko butazashyigikira ko icyo kibazo kigezwa mu nkiko mpuzamahanga.

Biragaragara rero ko Ubushinwa buzacyamagana nikiramuka kigejejwe imbere y'akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi.