BBC navigation

Ubutaliyani: Ministiri w'intebe yeguye

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa kabiri, 2014 - 14:17 GMT

Matteo Renzi hamwe n'uwahoze ari ministiri w'intebe Enrico Letta

Umukuru w'Ubutaliyani, Giorgio Napolitano, yemeye iyegura rya ministiri w'intebe, Enrico Letta.

Bwana Letta yeguye ku mugaragaro umunsi umwe nyuma y'aho ishyaka arimo - Democratic Party - ritoye ko leta ihuriweho n'amashyaka iva ku butegetsi.

Perezida Napolitano ashobora kubaza umukuru w'iryo shyaka, uherutse gutorwa, Matteo Renzi, gushyiraho leta nshya.

Bwana Renzi, ufite imyaka 39, akaba ari n'umukuru w'umujyi wa Florence, yakomeje gusaba abanyepolitike bakuze guha inzira abanyapolitike bagitangira kugirango bazanzamure ubukungu bw'igihugu.

Ariko umunyamakuru wa BBC uri i Roma aravuga ko kugirango uwo mugabo, utari umudepite, ashyirweho nka ministiri w'intebe mushya, agomba kuba ashyigikiwe n'abari mu mashyaka ari muri iyo leta ihuriweho.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.