BBC navigation

ONU: Hollande arasaba ONU kongera abasirikare

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa kabiri, 2014 - 13:39 GMT

François Hollande arasaba ko hongerwa abasirikare muri Centreafrique

Umukuru w'Ubufaransa, François Hollande, yahuye n'akanama gashinzwe umutekano kugirango bige ku kibazo cyo muri Centreafrique.

Ibi bibaye igihe gito nyuma y'aho Ubufaransa bwasabye umuryango w'abibumbye kwihutira kohereza ingabo zo ku bungabunga amahoro muri Centreafrique.

Hagati aho ishami rya LONI ritya ku bana, UNICEF, ryavuze ko ryababajwe n'ubugome bwakorewe abana muri icyo gihugu, rivuga ko mu menzi abiri ashize abana 37 bishwe abandi bagera ku 100 bagahohoterwa mu buryo buteye ubwoba cyane.

Perezida Hollande araza guhura na mugenzi we wo muri Tchad, perezida Idriss Deby.

Abasirikare bo muri Tchad bakomeje kurinda no guherekeza imodoka zitwaye impunzi z'abayisilamu zihunga intagondwa z'abakirisitu muri Centreafrique.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.